Hagaragaye imibare mishya y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Imibare mishya yashyizwe ahagaragara irerekana ko abantu miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu na mirongo itandatu na bine n’abantu makumyabiri (1.364.020) aribo bishwe hirya no hino mu gihugu mu gihe cy’amezi ane Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yamaze.

Iyi mibare yagarajwe mu gitabo ‘Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’, cyanditswe na Dr. Jean Damascène Bizimana, impuguke mu mategeko, akaba n’umusenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Iki gitabo cyashyizwe ahagaragara kuwa gatatu tariki ya 26/03/2014 kirerekana ubushakashatsi bwakozwe ku mibare nyirizina y’Abatutsi bishwe muri Jenoside hirya no hino mu gihugu, kikanagaragaza uko ubwicanyi bwagiye bwitabirwa gukorwa mu byahoze ari amaperefegitura atandukanye y’u Rwanda.

Mu gihe benshi mu Rwanda bari bamenyereye gukoresha imvugo ngo mu Rwanda hishwe Abatutsi miliyoni irenga, ndetse itangazamakuru n’imiryango mpuzamahanga byagakoresha ikigereranyo cy’Abatutsi ibihumbi magana inani, (800,000) ko aribo bishwe mu gihe cy’iminsi ijana Jenoside yamaze, ubu icyo gitabo Kigali Today ifitiye kopi kiravuga ko umubare nyawo ari abantu miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu na mirongo itandatu na bine n’abantu makumyabiri, (1.364.020).

Mu ntara y’Amajyepfo niho hishwe Abatutsi benshi

Nk’uko Dr Bizimana wanditse iki gitabo abivuga, ngo mu mwaka wa 1995 minisiteri y’amashuri makuru, ubushakashatsi mu by’umuhanga n’Umuco yashyizeho komisiyo y’ubushakatsi butandukanye mu byitwaga amakomini icyo gihe, hakaba ngo ariho havuye imibare igaragaza Abatutsi bishwe muri buri komini, banatanga igiteranyo cy’abishwe muri buri perefegitura.

Igifuniko cy'igitabo ‘Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda', cyanditswe na Senateri Dr. Jean Damascène Bizimana.
Igifuniko cy’igitabo ‘Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’, cyanditswe na Senateri Dr. Jean Damascène Bizimana.

Mu cyahoze ari perfegitura ya Butare hiciwe abantu bangana na 22,1% by’abishwe bose, Butare igakurikirwa na Kigali Ngari ifite 14,6%; Gitarama ikagira 12,1%, hanyuma perefegitura zagaragayemo umubare muto akaba ari Ruhengeri yagize 1,3%; Byumba 2,8% na Gisenyi yaje kuri 3,8%.

Ubushakashatsi buvugwa muri iki gitabo kandi bwerekana ko umubare munini w’abahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi ari abana n’urubyiruko bari batararenza imyaka 24. Icyi cyiciro ngo kigizwe na 53,8% by’abahitanywe na Jenoside bose, nabo barimo ab’igitsina-gabo 56,4% n’ab’igitsina-gore 43,3%.

Ubushakashatsi bukubiye muri iki gitabo buravuga ko imibare y’Abatutsi bishwe mu maperefegitura igaragara mu buryo bukurikira:

Butare: 382.757;

Kibuye: 265.000;

Kibungo: 182.287;

Gikongoro:131.331;

Cyangugu: 95.443;

Kigali Ngari: 94.729;

Gitarama: 90.728;

Umujyi wa Kigali: 56.052;

Ruhengeri: 43.143;

Gisenyi: 12.120;

Byumba: 7.380.

Iki gitabo ariko gikomeza cyerekana ko n’ubwo iyi mibare yagaragajwe, ngo hari amakomini amwe yo ku Gisenyi atarashoboye kubarurwa icyo gihe.

Nk’uko bisobanurwa muri iki gitabo, ngo ntawakwihandagaza ngo yemeze ko imibare yashyizwe ahagaragara mu bushakashatsi ari ntakuka, ngo kuko nko mu 2000 hakozwe ubundi bushakashatsi bwakozwe mu buryo ukwibeshya kwaba guke, kubera ko ngo ibibazo byabazwaga byatumaga abishwe bamenyakana amazina yabo, imyaka yabo, aho bari batuye n’ibindi.

Dr. Jean Damascène Bizimana, impuguke mu mategeko, akaba n'umusenateri mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda.
Dr. Jean Damascène Bizimana, impuguke mu mategeko, akaba n’umusenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Dr. Jean Damascène Bizimana wanditse iki gitabo afite imyaka 50 y’amavuko, akaba ari umusenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena. Yabaye umwarimu w’amategeko mpuzamahanga mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR) no muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Mu mwaka w’2001, Dr. Jean-Damascène Bizimana yanditse ikindi gitabo ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyitwa “L’Eglise et le génocide au Rwanda: Les Perès blancs et le negationnisme.”

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka